8-14 Gashyantare
Kubara 1-2
Indirimbo ya 123 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Yehova ashyira kuri gahunda abagaragu be”: (Imin. 10)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 10)
Kb 1:2, 3—Kuki Abisirayeli bose bibaruje? (it-2 764)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4) Kb 1:1-19 (th ingingo ya 5)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 3) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Saba nyiri inzu kumwigisha Bibiliya kandi umwereke videwo ivuga ngo: “Kwiga Bibiliya bikorwa bite?” nk’aho mumaze kuyireba, ariko ntuyimwereke. (th ingingo ya 9)
Gusubira gusura: (Imin. 4) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Hindura ikiganiro kugira ngo uhuze na nyiri inzu, hanyuma umusomere umurongo wa Bibiliya uhuje n’ikibazo afite. (th ingingo ya 12)
Disikuru: (Imin. 5) w08 1/7 21—Umutwe: Kuki Bibiliya ivuga imiryango 12 ya Isirayeli kandi mu by’ukuri yari 13? (th ingingo ya 7)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Jya witoza uko wabwiriza abantu bose”: (Imin. 10) Ikiganiro. Erekana videwo ivuga ngo: Ba incuti ya Yehova—Kubwiriza abantu bavuga urundi rurimi. Suzumira hamwe n’abateze amatwi bimwe mu bintu bigize porogaramu ya JW Language®.
Ibikenewe iwanyu: (Imin. 5)
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) lvs, igice cya 5 par. 1-8, ibisobanuro bya 16, 17
Amagambo yo gusoza (Imin. 3)
Indirimbo ya 16 n’isengesho