IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya witoza uko wabwiriza abantu bose
Muri iki gihe, Yehova ashyira abagaragu be kuri gahunda kugira ngo bakore ibyo ashaka, nk’uko byari bimeze ku Bisirayeli. Hirya no hino ku isi hari ibiro by’amashami, uturere, amatorero, amatsinda y’umurimo wo kubwiriza byose bikorera hamwe kugira ngo ubutumwa bwiza bubwirizwe. Tubwiriza abantu bose, hakubiyemo n’abavuga izindi ndimi.—Ibh 14:6, 7.
Ese waba waratekereje kwiga urundi rurimi kugira ngo ufashe abandi kumenya ukuri? Nubwo waba udafite umwanya uhagije wo kwiga urundi rurimi, ushobora kwifashisha porogaramu ya JW Language, ukamenya uko watangiza ikiganiro. Nukoresha ubwo buryo, uzagira ibyishimo nk’ibyo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagize, igihe abantu bo mu bindi bihugu bumvaga “ibitangaza by’Imana” mu ndimi zabo.—Ibk 2:7-11.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “BA INSHUTI YA YEHOVA—KUBWIRIZA ABANTU BAVUGA URUNDI RURIMI,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Ni ryari wakwifashisha porogaramu ya JW Language?
-
Ni ibihe bintu biyigize?
-
Abantu bo mu ifasi yawe bavuga izihe ndimi?
-
Wakora iki mu gihe umuntu ashimishijwe n’ubutumwa bwiza, ariko akaba avuga urundi rurimi?—od 100-101 par. 39-41