JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA | Jya Ugira Ibyishimo Mu Murimo Wo Kubwiriza
Ufasha abo wigisha Bibiliya kwirinda inshuti mbi
Abigishwa ba Bibiliya bagomba guhitamo inshuti nziza kugira ngo babe inshuti za Yehova (Zb 15:1, 4). Inshuti nziza zizatuma bakora ibyiza.—Img 13:20; lff isomo rya 48.
Mu gihe ufasha uwo wigisha Bibiliya kwirinda inshuti mbi, jya wishyira mu mwanya we. Kureka inshuti yari afite bishobora kumugora. Ntimugahuzwe no kwiga gusa, ahubwo uge unamwereka ko umwitayeho n’ikindi gihe. Ushobora kumwoherereza mesaje, ukamuhamagara cyangwa ukamusura. Uko umwigishwa wa Bibiliya agenda agira amajyambere, ushobora no kumutumira ukamuhuza n’abandi bavandimwe. Ibyo bizatuma yunguka inshuti nziza kuruta izo yari afite mbere (Mr 10:29, 30). Nawe uzashimishwa no kubona umuryango wa Yehova wiyongera.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “FASHA ABO WIGISHA BIBILIYA KWIRINDA INSHUTI MBI,” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:
-
Inshuti mbi ni izihe?—1Kr 15:33
-
Jade yibwiraga ko Abahamya bidagadura bate?
-
Neeta yafashije Jade ate kubona inshuti nziza?