IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Mwebwe abakiri bato muge mubwira ababyeyi banyu ibibari ku mutima
Kuki mukwiriye kubwira ababyeyi banyu ibibari ku mutima (Img 23:26)? Ni ukubera ko Yehova yahaye ababyeyi inshingano yo kubitaho no kubayobora (Zb 127:3, 4). Iyo utababwiye ibiguhangayikishije ntibamenya uko bagufasha. Nanone, kubera ko ababyeyi bawe baba ari inararibonye, iyo utabaganirije bishobora gutuma hari ibintu byinshi utamenya byakugirira akamaro. Ese kutavuga ibikuri ku mutima byose ni bibi? Si ko buri gihe biba ari bibi; upfa gusa kudatuma batekereza ko byose bimeze neza kandi nyamara hari ikibazo.—Img 3:32.
Waganira ute n’ababyeyi bawe? Jya ushaka igihe gikwiriye. Niba ubona bitoroshye, ushobora kwandikira ibaruwa umwe muri bo ukamubwira uko wiyumva. Wakora iki se niba bashaka ko muganira ku kintu wowe utifuza? Jya uzirikana ko baba bifuza kugufasha. Ntukabone ko ababyeyi bawe ari abanzi bawe, ahubwo uge ubona ko bagushyigikiye. Nukora uko ushoboye kose ukababwira ibikuri ku mutima, bizakugirira akamaro mu buzima bwawe bwose.—Img 4:10-12.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “NTANGIYE GUKURA—UKO NAGANIRA N’ABABYEYI BANGE” MAZE MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:
-
Esther na Partik baje gusanga bafite ikihe kibazo?
-
Ni irihe somo wavana ku rugero Yesu yadusigiye?
-
Ni iki ababyeyi bawe bakora kigaragaza ko bakwitaho?
-
Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yagufasha kuganira n’ababyeyi bawe?