Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Rushaho kwizera Ijambo ry’Imana

Rushaho kwizera Ijambo ry’Imana

Bibiliya ishobora gutuma duhinduka (Hb 4:12). Ariko kugira ngo ituyobore kandi inama zirimo zitugirire akamaro, tugomba kwemera ko ari “ijambo ry’Imana” koko (1Ts 2:13). None se twakora iki ngo turusheho kwizera Bibiliya?

Jya usoma Bibiliya buri munsi. Mu gihe uyisoma, ujye ushakisha ibimenyetso bikwemeza ko Yehova ari we wayanditse. Urugero, mu gihe uzaba usoma igitabo cy’Imigani, uzarebe ukuntu inama zirimo zihuje n’igihe n’ukuntu kuzikurikiza bitugirira akamaro.​—Img 13:20; 14:30.

Jya ukora ubushakashatsi mu gihe wiyigisha Bibiliya. Jya ushaka ibimenyetso bigaragaza ko yahumetswe n’Imana. Ibyo bimenyetso ushobora kubisanga mu Gitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi. Ushobora kureba ingingo ivuga ngo: “Bibiliya,” ahanditse ngo: “Yahumetswe n’Imana.” Nanone gusuzuma ibivugwa mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi No. 4 2016, bizatuma urushaho kwizera ko ubutumwa bwo muri Bibiliya butahindutse.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: IMPAMVU TWIZERA . . . IJAMBO RY’IMANA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni iki cyabonetse ku nkuta z’urusengero rw’i Karinaki muri Egiputa, cyagaragaje ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri?

  • Ni iki kitwemeza ko ubutumwa buri muri Bibiliya butahindutse?

  • Kuba Bibiliya ikiriho muri iki gihe, bigaragaza bite ko ari Ijambo ry’Imana?—Soma muri Yesaya 40:8