IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya witegura mbere y’igihe, kuko ushobora kurwara mu buryo butunguranye
Kuki ugomba guhora witeguye? Ni ukubera ko ushobora kurwara mu buryo butunguranye, ukaba wajya no mu bitaro. Ubwo rero, tangira witegure uhereye ubu, kugira ngo nuhura n’icyo kibazo uzavurwe neza. Ibyo bizagaragaza ko wubaha ubuzima kandi ko wumvira itegeko Yehova yaduhaye ryo kwirinda amaraso.—Ibk 15:28, 29.
Wakwitegura ute?
-
Mbere yo kuzuza ikarita y’amaraso, ujye ubanza usenge kandi uyuzuze witonze. a Abakristo babatijwe bashobora gusaba iyo karita umuvandimwe ushinzwe ibitabo, bagasaba n’udukarita tw’abana babo bato
-
Niba utwite uzasabe abasaza fomu ivuga ngo: “Amakuru agenewe bashiki bacu bitegura kubyara” (S-401). Iyo fomu izagufasha kumenya icyo wakora mu gihe havutse ikibazo utwite cyangwa urimo kubyara
-
Niba urwaye indwara ishobora gutuma havuka ikibazo cy’amaraso cyangwa ukajya mu bitaro, ujye ubimenyesha abasaza hakiri kare kandi ubwire abaganga ko hari Umuhamya wa Yehova ubishinzwe uzajya agusura
Icyo abasaza bakora ngo bagufashe. Bashobora kugufasha kuzuza ikarita y’amaraso. Icyakora abasaza ntibazagufatira umwanzuro w’uko ukwiriye kwivuza, kandi nta n’ubwo bazakubwira ibitekerezo byabo ku bintu buri wese aba agomba kwihitiramo (Rm 14:12; Gl 6:5). Iyo ubwiye abasaza ko uburwayi bwawe bushobora gutuma havuka ikibazo cy’amaraso, na bo bahita babimenyesha Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga (CLH) kugira ngo igufashe.
Icyo Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga ikora kugira ngo igufashe. Abavandimwe bagize iyo komite baratojwe, kugira ngo bajye basobanurira abaganga n’abakora mu by’amategeko, impamvu tudaterwa amaraso. Bashobora gusobanurira umuganga ubundi buryo yakoresha akuvura, busimbura guterwa amaraso. Iyo bibaye ngombwa, bagufasha kubona umuganga wemera kutuvura ataduteye amaraso.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “UKO WAFATA IMYANZURO IREBANA N’AMARASO KANDI IGARAGAZA KO WUBAHA UBUZIMA,” HANYUMA MUSUBIZE IKI KIBAZO:
-
Ibyo wabonye muri iyi videwo byagufashije bite kwitegura hakiri kare, kugira ngo uzamenye icyo wakora mu gihe havutse ikibazo cyo guterwa amaraso?
a Isomo rya 39 riri mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose ryagufasha kumenya icyo wakora mu gihe havutse ikibazo cy’amaraso.