IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Yehova aradufasha mu gihe turi mu bigeragezo
Muri iki gihe duhura n’ibigeragezo byinshi, kuko turi mu minsi y’imperuka. Hari igihe twumva byaturenze, tudashobora kubyihanganira. Icyakora nidukomeza gukora uko dushoboye tukaba incuti za Yehova, azadufasha kwihanganira n’ibigeragezo bikomeye (Ye 43:2, 4). None se ni iki cyadufasha gukomeza kuba incuti za Yehova mu gihe turi mu bigeragezo?
Isengesho. Iyo tubwiye Yehova ibiduhangayikishije byose, bituma tugira amahoro yo mu mutima kandi tukabona imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo.—Fp 4:6, 7; 1Ts 5:17.
Amateraniro. Muri iki gihe dukeneye cyane kujya mu materaniro, kuko ari ho tubonera inyigisho zishingiye kuri Bibiliya kandi tukifatanya n’abavandimwe na bashiki bacu (Hb 10:24, 25). Iyo duteguye amateraniro, tukayajyamo kandi tugatanga ibitekerezo, bituma tubona umwuka wera.—Ibh 2:29.
Umurimo wo kubwiriza. Nidukomeza kugira umwete mu murimo wo kubwiriza, gutekereza ku bintu byiza bizatworohera. Nanone bituma turushaho kuba incuti za Yehova kandi tukabana neza n’Abakristo bagenzi bacu.—1Kr 3:5-10.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “YEHOVA AZAKWITAHO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Igihe Malu yari ahanganye n’ibigeragezo, ni iki cyamufashije gukomeza kuba incuti ya Yehova?
-
Amagambo yahumurije Malu avugwa muri Zaburi ya 34:18, yaguhumuriza ate igihe uri mu bigeragezo?
-
Ibyabaye kuri Malu, bigaragaza bite ko Yehova ashobora kuduha “imbaraga zirenze izisanzwe,” mu gihe turi mu bigeragezo?—2Kr 4:7