IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Intego wakwishyiriraho mu gihe cy’Urwibutso
Buri mwaka, Abahamya ba Yehova baba bategerezanyije amatsiko kuzizihiza Urwibutso. Mu byumweru bibanziriza Urwibutso, hari ibintu bitandukanye dukora kugira ngo dusingize Yehova, kandi tumushimire kubera ko yatanze Umwana we ngo adupfire (Ef 1:3, 7). Urugero, dukora uko dushoboye tugatumira abantu benshi kugira ngo bazaze mu Rwibutso. Hari n’ababwiriza bagira icyo bahindura kuri gahunda zabo, kugira ngo babe abapayiniya b’umufasha muri Werurwe cyangwa Mata. Icyo gihe baba bashobora kubwiriza amasaha 30 cyangwa 50. None se nawe ushobora kongera igihe umara mu murimo wo kubwiriza mu gihe cy’Urwibutso? Ni iki cyagufasha kubigeraho?
Akenshi iyo twiteguye hakiri kare tugera kuri byinshi (Img 21:5). Ubu rero, watangira kwitegura kuko Urwibutso rwegereje. Tekereza intego wifuza kugeraho mu murimo wo kubwiriza mu gihe cy’Urwibutso, urebe n’icyo wakora kugira ngo uzayigereho. Hanyuma usenge Yehova umusaba kuguha umugisha.—1Yh 5:14, 15.
Tekereza uko wakongera igihe umara mu murimo wo kubwiriza mu gihe cy’Urwibutso.