Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya umenya uko Yehova abona ibintu

Jya umenya uko Yehova abona ibintu

Twifuza ko ibyo dukora byose bishimisha Yehova (Img 27:11). Ubwo rero dukwiriye gufata imyanzuro ihuje n’uko ashaka, no mu gihe nta tegeko ryeruye ryo muri Bibiliya rigira icyo rivuga kuri iyo myanzuro. None se ni iki cyadufasha kubigeraho?

Jya wiyigisha Bibiliya buri gihe. Iyo dusoma Bibiliya, ni nk’aho tuba tuganira na Yehova. Iyo dutekereje ibyo Yehova yagiye akorera abagaragu be n’ingero z’abantu bakoze ibyiza n’ibibi, bituma tumenya uko Yehova abona ibintu. Ubwo rero mu gihe tugiye gufata imyanzuro, umwuka wera utwibutsa ibintu by’ingenzi twasomye muri Bibiliya n’amahame arimo.—Yh 14:26.

Jya ukora ubushakashatsi. Mu gihe ugiye gufata umwanzuro, jya wibaza uti: “Ni iyihe mirongo yo muri Bibiliya cyangwa inkuru zirimo byamfasha kumenya uko Yehova abona umwanzuro ngiye gufata?” Jya usenga Yehova umusaba kugufasha kandi ukore ubushakashatsi wifashishije ibikoresho duhabwa n’umuryango wacu biboneka mu rurimi rwawe, kugira ngo umenye amahame yo muri Bibiliya ahuje n’ikibazo ufite, maze uyakurikize.—Zb 25:4.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: TUGOMBA ‘KWIRUKA TWIHANGANYE’: TURYA NEZA,” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Ni ibihe bibazo mushiki wacu tubonye muri iyi videwo yari ahanganye na byo?

  • Ibikoresho bidufasha gukora ubushakashatsi duhabwa n’umuryango wacu, byagufasha bite mu gihe ufite ibibazo nk’iby’uyu mushiki wacu?

  • Kwiyigisha no gukora ubushakashatsi bidufasha bite gufata imyanzuro myiza?​—Hb 5:13, 14