1-7 Mutarama
YOBU 32-33
Indirimbo ya 102 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Jya uhumuriza abahangayitse
(Imin. 10)
Jya ufata abantu bose nk’incuti zawe (Yobu 33:1; it-1 710)
Jya wirinda kunenga abandi ahubwo wishyire mu mwanya wabo (Yobu 33:6, 7; w14 15/6 25 par. 8-10)
Jya utega amatwi kandi utekereze mbere yo kugira icyo uvuga kimwe na Elihu (Yobu 33:8-12, 17; w20.03 23 par. 17-18; reba ifoto yo ku gifubiko)
2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Yobu 33:25—Uyu murongo wadufasha kugira iyihe mitekerereze, mu gihe tugenda dusaza? (w13 15/1 19 par. 10)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Yobu 32:1-22 (th ingingo ya 12)
4. Kwita ku bantu—Ibyo Yesu yakoze
(Imin. 7) Ikiganiro. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku isomo rya 1, ingingo ya 1-2 mu gatabo lmd.
5. Kwita ku bantu—Jya wigana Yesu
(Imin. 8) Ikiganiro gishingiye ku gatabo lmd ku isomo rya 1, ingingo ya 3-5 n’ahanditse ngo “Reba nanone.”
Indirimbo ya 116
6. Ibikenewe iwanyu
(Imin. 15)
7. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero:
(Imin. 30) bt igice cya 4, agasanduku ko ku ipaji ya 30