12-18 Gashyantare
ZABURI 5-7
Indirimbo ya 118 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Komeza kuba indahemuka, ibyo abantu baba bakora byose
(Imin. 10)
Dawidi yigeze kugira agahinda bitewe n’ibintu bibi abantu bamukoreye (Zab 6:6, 7)
Yasenze Yehova amusaba ko yamufasha (Zab 6:2, 9; w21.03 15 par. 7-8)
Dawidi yiringiye Yehova cyane bituma akomeza kuba indahemuka (Zab 6:10)
IBAZE UTI: “Ese mfite ukwizera kuzatuma nkomeza kubera Yehova indahemuka, ibyo abantu baba bakora byose?”—w20.07 8-9 par. 3-4.
2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana:
(Imin. 10)
Zab 5:9—Ni mu buhe buryo imihogo y’ababi ari nk’imva irangaye? (it-1 995)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Zab 7:1-11 (th ingingo ya 10)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KU NZU N’INZU. (lmd isomo rya 1, ingingo ya 3)
5. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 2) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Kora ku buryo uwo muganira amenya ko uri Umuhamya wa Yehova, utamuganirije ku ngingo yo muri Bibiliya mu buryo bweruye. (lmd isomo rya 2, ingingo ya 4)
6. Gusubira gusura
(Imin. 2) KU NZU N’INZU. Nyiri inzu arashaka ko mujya impaka. (lmd isomo rya 4, ingingo ya 5)
7. Sobanura imyizerere yawe
(Imin. 4) Icyerekanwa. ijwfq 64—Umutwe: Kuki Abahamya ba Yehova batifatanya mu minsi mikuru y’ibihugu? (lmd isomo rya 3 ingingo ya 4)
Indirimbo ya 99
8. Raporo y’umwaka w’umurimo
(Imin. 15) Ikiganiro. Nyuma yo gusoma ibaruwa y’ibiro by’ishami igaragaza uko umurimo wakozwe mu mwaka ushize, saba abateranye kuvuga ibindi bintu bishishikaje babonye muri Raporo y’isi yose y’Abahamya ba Yehova y’umwaka w’umurimo wa 2023. Gira icyo ubaza ababwiriza watoranyije mbere y’igihe, bavuge ibintu bishimishije bagezeho muri uwo mwaka w’umurimo.
9. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:
(Imin. 30) bt igice cya 5 par. 16-22 n’agasanduku ko ku ipaji ya 42