Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

15-21 Mutarama

YOBU 36-37

15-21 Mutarama

Indirimbo ya 147 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Ni iki kitwizeza ko ubuzima bw’iteka Imana yadusezeranyije izabuduha?

(Imin. 10)

Yehova yahozeho kandi azahoraho (Yobu 36:26; w15 1/10 13 par. 1-2)

Yehova afite ubwenge n’ubushobozi byatuma ubuzima bukomeza kubaho (Yobu 36:27, 28; w20.05 22 par. 6)

Yehova atubwira icyo twakora ngo tuzabone ubuzima bw’iteka (Yobu 36:4, 22; Yoh 17:3)


Kwizera ko Imana izaduha ubuzima bw’iteka bidufasha kwihanganira ibibazo duhura na byo.—Heb 6:19; w22.10 28 par. 16.

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana:

(Imin. 10)

  • Yobu 37:20—Ni gute amakuru yahererekanywaga mu bihe bya Bibiliya? (it-1 492)

  • Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU RUHAME. (lmd isomo rya 3, ingingo ya 3)

5. Gusubira gusura

(Imin. 4) KU NZU N’INZU. (lmd isomo rya 2, ingingo ya 5)

6. Sobanura imyizerere yawe

(Imin. 5) Disikuru. ijwfq 57 par. 5-15—Umutwe: Kuki Abahamya ba Yehova batotejwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abayahudi? (th ingingo ya 18)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 49

7. Jya uhora witeguye ko ushobora guhura n’imimerere igusaba kujya kwa muganga cyangwa kubagwa

(Imin. 15) Ikiganiro. Gitangwe n’umusaza w’itorero.

Umuryango wa Yehova waduhaye ibikoresho bidufasha kumvira itegeko ry’Imana rirebana n’amaraso (Ibk 15:28, 29). Ese ubikoresha neza?

Ikarita itanga uburenganzira busesuye bwo guhagararirwa (DPA) n’Ikarita y’ibiranga umuntu (ic): Aya makarita agaragaza ibyo umurwayi aba yifuza ku birebana n’ikibazo cyo kuvurwa hakoreshejwe amaraso. Abakristo babatijwe bashobora gusaba iyo karita umuvandimwe ushinzwe ibitabo, bagasaba n’udukarita tw’ibiranga umuntu tugenewe abana bato. Ayo makarita umuntu yagombye kuyahorana. Niba utarayuzuza cyangwa ukaba utarayihuza n’igihe, byaba byiza uhise ubikora.

Fomu ivuga ngo: “Amakuru agenewe bashiki bacu bitegura kubyara” (S-401) na fomu ivuga ngo: “Amakuru agenewe abarwayi bakeneye kubagwa n’abivuza kanseri” (S-407): Izi fomu zidufasha kumenya hakiri kare uburyo bukwiriye twakwivuzamo, urugero nko mu gihe havutse ikibazo cy’amaraso. Niba utwite cyangwa ukaba uzabagwa cyangwa se ukaba urwaye kanseri uzasabe abasaza fomu ukeneye.

Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga (CLH): Iyo komite igizwe n’abasaza batojwe, kugira ngo bajye basobanurira abaganga n’ababwiriza ibirebana n’amaraso. Bashobora gusobanurira umuganga ubundi buryo yakoresha akuvura, busimbura guterwa amaraso. Iyo bibaye ngombwa, bagufasha kubona umuganga wemera kutuvura ataduteye amaraso. Baba biteguye kudufasha iminsi irindwi kuri irindwi n’amasaha 24 kuri 24. Mu gihe ugeze mu mimerere ishobora gutuma uhabwa ibitaro, ubagwa cyangwa wivuza izindi ndwara zikomeye urugero nka kanseri ujye ubimenyesha CLH vuba uko bishoboka, ndetse no mu gihe bisa nk’aho utazakenera guterwa amaraso. Ibi ni nako byagombye kugenda mu gihe mushiki wacu yitegura kubyara. Mu gihe ukeneye ubufasha, ujye usaba abasaza nomero z’abagize Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga (CLH).

Murebe VIDEWO ivuga ngo:Uko Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga zidufasha,” hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga yagufasha ite mu gihe ugeze mu mimere igusaba kujya kwa muganga cyangwa kubagwa?

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 67 n’isengesho