Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

19-25 Gashyantare

ZABURI 8-10

19-25 Gashyantare

Indirimbo ya 2 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. “Yehova, nzagusingiza”

(Imin. 10)

Yehova ni mwiza bihebuje (Zab 8:3-6; w21.08 3 par. 6)

Dusingiza Yehova tubwira abandi ibintu bitangaje yakoze, kandi tukabikora twishimye (Zab 9:1; w20.05 23 par. 10)

Nanone dusingiza Yehova, turirimba indirimbo zo kumusingiza n’umutima wacu wose (Zab 9:2; w22.04 7 par. 13)

IBAZE UTI: “Ni ubuhe buryo bundi nasingizamo Yehova?”

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana:

(Imin. 10)

  • Zab 8:3—“Intoki z’Imana” zivugwa muri uyu murongo ni iki? (it-1 832)

  • Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KU NZU N’INZU. Nyiri inzu akubwiye ko atemera Imana. (lmd isomo rya 5 ingingo ya 4)

5. Gusubira gusura

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Igihe waganiraga n’umuntu bwa mbere yakubwiye ko atemera Imana. Ariko ubu yemeye ko mwaganira ku bimenyetso byemeza ko hariho Umuremyi. (th ingingo ya 7)

6. Disikuru

(Imin. 5) w21.06 6-7 par. 15-18—Umutwe: Fasha abo wigisha Bibiliya gusingiza Yehova. (th ingingo ya 10)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 10

7. Uko twabwiriza mu buryo bufatiweho duhereye ku biganiro bisanzwe

(Imin. 10) Ikiganiro.

Kimwe mu bintu bituma turushaho gusingiza Yehova ni ukubwiriza abantu duhura na bo mu buzima bwacu bwa buri munsi (Zab 35:28). Ku nshuro ya mbere, dushobora kumva dufite ubwoba bwo kubwiriza mu buryo bufatiweho. Icyakora iyo tumenye uko twatangira kuganira n’umuntu mu buryo busanzwe n’uko twakomeza ibiganiro, bituma tugira icyo tugeraho kandi kubwiriza mu buryo bufatiweho bikadushimisha.

Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Jya uhora witeguye gutangaza ‘ubutumwa bwiza bw’amahoro’: Ufata iya mbere,” hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

Ni iki ubonye muri iyi videwo cyagufasha kugira icyo ugeraho mu gihe ubwiriza mu buryo bufatiweho?

Inama zikurikira zishobora kugufasha gutangiza ikiganiro:

  •   Igihe cyose uvuye mu rugo, jya uhora witeguye gushakisha aho wahera uganira n’abantu, hanyuma usenge Yehova umusaba ko yagufasha kubona umuntu witeguye kwemera ukuri

  •   Jya ugaragariza akanyamuneza abo muhura kandi ubereke ko ubitayeho. Jya ugerageza kubamenya, kugira ngo utahure ikintu cyo muri Bibiliya cyabashimisha

  •   Jya ushakisha uko mwahana nomero za telefone, niba nta cyo bitwaye

  •   Ntugacike intege mu gihe mutandukanye utamubwirije

  •   Jya ukomeza kumutekerezaho. Komeza kumwereka ko umwitayeho na nyuma yo gutandukana na we, wenda umwoherereza ubutumwa burimo umurongo wa Bibiliya cyangwa ingingo yo ku rubuga

Gerageza ibi bikurikira: Niba umuntu akubajije uko impera z’icyumweru zagenze, ushobora kumubwira ibintu wigiye mu materaniro cyangwa uko umurimo wo kubwiriza wagenze.

8. Ibikenewe iwanyu

(Imin. 5)

9. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 65 n’isengesho