Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

22-28 Mutarama

YOBU 38-39

22-28 Mutarama

Indirimbo ya 11 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Ese ujya ufata akanya ukitegereza ibyaremwe?

(Imin. 10)

Yehova amaze kurema isi, yafashe akanya yitegereza ibyo yaremye (Int 1:10, 12; Yobu 38:5, 6; w21.08 9 par. 7)

Abamarayika bafataga akanya bakitegereza ibyo Yehova yaremye (Yobu 38:7; w20.08 14 par. 2)

Iyo dufashe akanya tukitegereza ibyaremwe kandi tukabyishimira, bituma turushaho kwiringira Yehova (Yobu 38:32-35; w23.03 17 par. 8)

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana:

(Imin. 10)

  • Yobu 38:8-10—Iyi mirongo itwigisha iki kuri Yehova, we ushyiraho amategeko? (it-2 222)

  • Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 2) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Soza ikiganiro neza, mu gihe ubona ko uwo muganira adashaka kukuvugisha. (lmd isomo rya 2, ingingo ya 3)

5. Gusubira gusura

(Imin. 5) KU NZU N’INZU. Igihe wasuraga nyiri inzu ubushize yari yakubwiye ko aherutse gupfusha umuntu. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 3)

6. Disikuru

(Imin. 5) lmd umugereka A ingingo ya 1​—Umutwe: Ibintu bibaho muri iki gihe n’imyifatire y’abantu bigaragaza ko ibintu biri hafi guhinduka. (th ingingo ya 16)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 111

7. Kwitegereza ibyaremwe bidufasha kubona ibintu mu buryo bukwiriye

(Imin. 15) Ikiganiro.

Igihe Yobu yibasirwaga n’incuti ze eshatu hamwe na Satani, yahangayikishijwe cyane n’ibibazo yari afite no kuba baramunengaga.

Soma muri Yobu 37:14, hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

Yobu yari akeneye gukora iki kugira ngo yongere kubona ibintu mu buryo bukwiriye?

Mu gihe twumva ibibazo byaturenze, tujye twitegereza ibyaremwe kuko bidufasha kwibuka imbaraga za Yehova. Ibyo bituma turushaho kwiyemeza kumubera indahemuka kandi tukarushaho kwiringira ko afite ubushobozi bwo kutwitaho.—Mat 6:26.

Murebe VIDEWO ivuga ngo: Amasomo y’ubudahemuka dukura mu gitabo cya Yobu—Inyamaswa,”  hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

Iyi videwo igufashije ite kurushaho kwiringira Yehova?

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 54 n’isengesho