Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

26 Gashyantare–3 Werurwe

ZABURI 11-15

26 Gashyantare–3 Werurwe

Indirimbo ya 139 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Sa n’ureba uri mu isi nshya y’Imana irangwa n’amahoro

(Imin. 10)

Urugomo rukomeje kwiyongera cyane muri iki gihe, bitewe n’uko abantu batumvira amategeko (Zab 11:2, 3; w06 15/5 18 par. 3)

Twiringiye ko vuba aha Yehova azakuraho burundu urugomo (Zab 11:5; wp16.4 11)

Gutekereza ku isezerano rya Yehova ryo kuzaturokora, bishobora kudufasha gutegereza twihanganye (Zab 13:5, 6; w17.08 6 par. 15)

GERAGEZA GUKORA IBI: Soma muri Ezekiyeli 34:25. Noneho fata akanya use nk’ureba uri aho hantu.​—kr 236 par. 16.

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana:

(Imin. 10)

  • Zab 14:1​—Ni gute ibivugwa muri uyu murongo bigira ingaruka no ku Bakristo? (w13 15/9 19 par. 12)

  • Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 2) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Tumira umuntu mu Rwibutso. (lmd isomo rya 5, ingingo ya 3)

5. Gutangiza ikiganiro

(Umun. 1) KU NZU N’INZU. Tumira umuntu mu Rwibutso. (lmd isomo rya 3, ingingo ya 4)

6. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KU NZU N’INZU. Nyiri inzu yishimiye ubutumire bw’Urwibutso. (lmd isomo rya 7 ingingo ya 4)

7. Guhindura abantu abigishwa

(Imin. 5) lff isomo rya 13, incamake, ibibazo by’isubiramo n’icyo wakora. Koresha ibiri ahanditse ngo: “Ahandi wabona ibisobanuro,” kugira ngo ufashe uwo wigisha Bibiliya gusobanukirwa uko Imana ibona amadini y’ikinyoma. (th ingingo ya 12)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 8

8. “Ubwenge buruta intwaro z’intambara”

(Imin. 10) Ikiganiro.

Urugomo rukomeje kwiyongera ku isi hose. Yehova azi ko urugomo tubona n’urwo dukorerwa rutuma duhangayika cyane. Nanone azi ko dukeneye uburinzi. Kimwe mu bintu akoresha aturinda ni Bibiliya.—Zab 12:5-7.

Bibiliya ivuga ko ubwenge “buruta intwaro z’intambara” (Umb 9:18). Musuzume ukuntu amahame ya Bibiliya akurikira yaturinda kugerwaho n’ingaruka z’urugomo.

  • Umb 4:9, 10​—Jya wirinda kuba uri wenyine mu mimerere iteje akaga cyangwa mu gace gateje akaga

  • Img 22:3​—Mu gihe uri mu bantu benshi, jya ugerageza kumenya ibintu biri kubera hafi aho

  • Img 26:17​—Jya wirinda kwivanga mu mpaka zitakureba

  • Img 17:14​—Jya uhita ugenda niba ubona ko aho uri hashobora kubera ibikorwa by’urugomo. Nanone ujye wirinda kwegera ahantu hari kubera imyigaragambyo

  • Luka 12:15​—Ntugashyire ubuzima bwawe mu kaga ushaka kurokora imitungo yawe

Murebe VIDEWO ivuga ngo:“Jya wigana abagize ukwizera aho kwigana abakubuze​—Uba nka Henoki, aho kuba nka Lameki,” hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

Urugero rwa Enoki rwafashije rute umutware w’umuryango uvugwa muri videwo gufata imyanzuro no kumenya uko yakwitwara mu gihe habaye urugomo?​—Heb 11:5

Mu mimerere imwe n’imwe, bishobora kuba ngombwa ko Umukristo afata ingamba zishyize mu gaciro zo kwirinda no kurinda ibye. Ariko mu gihe bimeze bityo, agomba gukora uko ashoboye akirinda ikintu cyahitana ubuzima bw’umuntu, bityo bigatuma agibwaho n’umwenda w’amaraso.—Zab 51:14; reba ingingo ivuga ngo: “Ibibazo by’abasomyi” mu Munara w’Umurinzi wo muri Nyakanga 2017.

9. Gutumira abantu mu Rwibutso bizatangira ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Werurwe

(Imin. 5) Disikuru. Itangwe n’umusaza. Vuga uko mwiteguye disikuru yihariye n’Urwibutso kandi uvuge gahunda yo gutumira itorero ryanyu ryashyizeho. Nanone ibutsa ababwiriza ko mu kwezi kwa Werurwe na Mata bashobora guhitamo gukora ubupayiniya bw’ubufasha bw’amasaha 15.

10. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 40 n’isengesho