Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

29 Mutarama–4 Gashyantare

YOBU 40-42

29 Mutarama–4 Gashyantare

Indirimbo ya 124 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Amasomo twakura ku byabaye kuri Yobu

(Imin. 10)

Imitekerereze yacu ifite aho igarukira uyigereranyije n’iya Yehova (Yobu 42:1-3; w10 15/10 3-4 par. 4-6)

Guhora twiteguye kwemera inama duhabwa na Yehova n’umuryango we tubikuye ku mutima (Yobu 42:5, 6; w17.06 25 par. 12)

Yehova aha imigisha abakomeza kuba indahemuka mu gihe bahanganye n’ibigeragezo (Yobu 42:10-12; Yak 5:11; w22.06 25 par. 17-18)

Yehova yahembye Yobu kubera ubudahemuka bwe

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana:

(Imin. 10)

  • Yobu 42:7—Ni nde incuti za Yobu zavuze nabi, kandi se ibyo byadufasha bite kwihanganira abantu badusebya? (it-2 808)

  • Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KU NZU N’INZU. Nyiri inzu si Umukristo. (lmd isomo rya 5 ingingo ya 3)

5. Guhindura abantu abigishwa

6. Disikuru

(Imin. 4) lmd umugereka A ingingo ya 2​—Umutwe: Isi ntizigera irimbuka. (th ingingo ya 13)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 108

7. Fasha abandi kumva ko Yehova abakunda

(Imin. 15) Ikiganiro.

Dushimishwa no kuba dusenga Yehova Imana y’urukundo (1Yoh 4:8, 16). Kuba Yehova ari Imana y’urukundo bituma twifuza kuba incuti ze. Ibyo bituma twirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyadutandukanya na we. Twese twumva dukunzwe na Yehova kubera ko turi abagaragu be.

Dukora uko dushoboye kugira ngo twigane urukundo rwa Yehova binyuriye ku kuntu dufata abagize umuryango wacu, abo duhuje ukwizera n’abandi (Yobu 6:14; 1Yh 4:11). Iyo tweretse abandi ko tubakunda bituma bifuza kumenya Yehova no kuba incuti ze. Ariko iyo tutabagaragarije urukundo, kwiyumvisha ko Yehova abakunda birabagora.

Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Twiboneye urukundo nyakuri mu muryango wa Yehova,” hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

Ibyabaye kuri Lei Lei na Mimi bigaragaza bite akamaro ko kwereka abandi ko tubakunda?

Twakora iki ngo dufashe abavandimwe na bashiki bacu kumva ko Yehova abakunda?

  • Jya ubona ko ari abagaragu ba Yehova b’agaciro kenshi.—Zab 100:3

  • Jya ubabwira amagambo meza ateye inkunga.—Efe 4:29

  • Jya wishyira mu mwanya wabo. —Mat 7:11, 12

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 126 n’isengesho