Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

8-14 Mutarama

YOBU 34-35

8-14 Mutarama

Indirimbo ya 30 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Mu gihe tubona ko ubuzima bwuzuyemo akarengane

(Imin. 10)

Jya wibuka ko Yehova atari we uteza akarengane (Yobu 34:10; wp19.1 8 par. 2)

Nubwo ababi batahita bagerwaho n’ingaruka z’ibikorwa byabo, ntaho bazacikira Yehova (Yobu 34:21-26; w17.04 10 par. 5)

Uburyo bwiza bwo gufasha abahuye n’akarengane, ni ukubigisha ibyerekeye Yehova (Yobu 35:9, 10; Mat 28:19, 20; w21.05 7 par. 19-20)

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana:

(Imin. 10)

  • Yobu 35:7​—Amagambo Elihu yabwiye Yobu, agira ati: “Ni iki [Imana] ihabwa giturutse mu kuboko kwawe” asobanura iki? (w17.04 29 par. 3)

  • Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KU NZU N’INZU. Saba nyiri inzu ko wamwigisha Bibiliya. (lmd isomo rya 10, ingingo ya 3)

5. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ereka umubyeyi ufite abana bato uko yabona ingingo zifasha ababyeyi, ku rubuga rwa jw.org. (lmd isomo rya 1, ingingo ya 4)

6. Guhindura abantu abigishwa

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 58

7. Ese wifuza “kubwiriza Ijambo” mu buryo bufatiweho?

(Imin. 15) Ikiganiro.

Pawulo yateye Timoteyo inkunga agira ati: “Ubwirize ijambo, ubikore uzirikana ko ibintu byihutirwa” (2Tm 4:2). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ngo “ubikore uzirikana ko ibintu byihutirwa” ryajyaga rikoreshwa mu gisirikare ryerekeza ku musirikare washyirwaga ku burinzi, buri gihe agahora yiteguye kugira icyo akora. Ayo magambo agaragaza ko buri gihe tuba twifuza gukoresha uburyo tubonye ngo tubwirize, duhereye ku biganiro bisanzwe tugirana n’abantu.

Urukundo dukunda Yehova hamwe n’ibintu byose adukorera, bituma twifuza cyane kubwira abandi imico ye.

Soma muri Zaburi 71:8, hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

Ni ibihe bintu byerekeye Yehova ujya ukunda kubwira abandi?

Urukundo dukunda abantu na rwo rutuma twifuza kubabwiriza mu buryo bufatiweho.

Murebe VIDEWO ivuga ngo: Abantu babarirwa mu magana bamenyeye ukuri icyarimwe,”  hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:

  •   Ni gute kubwiriza mu buryo bufatiweho byatumye abantu babarirwa mu magana bamenya ukuri?

  •   Abo bantu bahoze mu idini ry’ikinyoma, kumenya ukuri byabagiriye akahe kamaro?

  • Ni gute urukundo dukunda abantu rutuma twifuza kubabwiriza mu buryo bufatiweho?

  • Kuki kubwiriza mu buryo bufatiweho, ari uburyo bwagira icyo bugeraho mu gufasha abantu kumenya Yehova?

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero:

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 138 n’isengesho