Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

10-16 Gashyantare

ZABURI 147-150

10-16 Gashyantare

Indirimbo ya 12 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Dufite impamvu nyinshi zituma dusingiza Yah

(Imin. 10)

Yita kuri buri wese muri twe (Zab 147:3, 4; w17.07 18 par. 5-6)

Yiyumvisha uko tumerewe kandi akoresha imbaraga ze akadufasha (Zab 147:5; w17.07 18 par. 7)

Yemera ko tuba mu muryango we (Zab 147:19, 20; w17.07 21 par. 18)


IBAZE UTI: “Ni iki kindi gituma nsingiza Yehova?”

2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 148:1, 10—Ni gute ‘inyoni’ zisingiza Yehova? (it-1 316)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana wasomye muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KU NZU N’INZU. Umuntu akubwiye ko arwaye indwara ikomeye. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 5)

5. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO UFATIWEHO. Shakisha uko wabwira umuntu ikintu wize mu materaniro uheruka kujyamo. (lmd isomo rya 4 ingingo ya 3)

6. Disikuru

(Imin. 5) w19.03 10 par. 7-11​—Umutwe: Jya wumvira Yesu, ubwiriza ubutumwa bwiza. Reba ifoto. (th ingingo ya 14)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 159

7. Raporo y’umwaka w’umurimo

(Imin. 15) Ikiganiro.

Nyuma yo gusoma ibaruwa y’ibiro by’ishami igaragaza uko umurimo wakozwe mu mwaka ushize, saba abateranye kuvuga ibindi bintu bishishikaje babonye muri Raporo y’Isi Yose y’Abahamya ba Yehova y’Umwaka w’Umurimo wa 2024. Gira icyo ubaza ababwiriza watoranyije mbere y’igihe, bavuge ibintu bishimishije bagezeho muri uwo mwaka w’umurimo.

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

(Imin. 30) bt igice cya 22 par. 7-14, n’agasanduku ko ku ipaje ya 174 n’ako ku ipaje ya 177

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 37 n’isengesho