Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

20-26 Mutarama

ZABURI 138-139

20-26 Mutarama

Indirimbo ya 93 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Ubwoba ntibukakubuze gutanga ibitekerezo mu materaniro

(Imin. 10)

Twifuza gusingiza Yehova n’umutima wacu wose (Zab 138:1)

Mu gihe wumva ufite ubwoba bwo gusubiza mu materaniro, ujye usenga Yehova agufashe (Zab 138:3)

Kugira ubwoba bishobora kuba byiza (Zab 138:6; w19.01 10 par. 10)

INAMA: Gutanga ibitekerezo bigufi bishobora kugabanya ubwoba dufite.—w23.04 21 par. 7.

2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 139:21, 22​—Ese Abakristo basabwa kubabarira abantu bose? (it-1 862 par. 4)

  • Ni ibihe bintu wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU RUHAME. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 3)

5. Guhindura abantu abigishwa

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU RUHAME. Saba kwigisha umuntu Bibiliya kandi umwereke uko bikorwa. (lmd isomo rya 10 ingingo ya 3)

6. Disikuru

(Imin. 5) ijwyp ingingo ya 105—Umutwe: Nakora iki ko nkunze kugira isoni? (th ingingo ya 16)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 59

7. Ushobora kwishimira umurimo wo kubwiriza nubwo waba ugira isoni

(Imin. 15) Ikiganiro.

Ese wumva uri umuntu ugira isoni? Ese muri rusange wumva wahitamo kwigendera nta muntu ukubonye? Ese kuvugana n’abandi bigutera ubwoba? Hari igihe kugira isoni bishobora gutuma tudakora ibintu twifuzaga gukora. Icyakora hari abantu benshi bagiraga isoni, bageze aho bashobora gukora umurimo wo kubwiriza ndetse baranawukunda. Ni ayahe masomo twabakuraho?

Murebe VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: “Ushobora gukorera Yehova n’ubwo waba ugira amasonisoni.” Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

  • Ni gute mushiki wacu Laura Lee yafashijwe cyane n’inama nyirakuru yamugiriye yo ‘gukora ibishoboka byose agakorera Yehova’?

Bibiliya igaragaza ko Mose, Yeremiya na Timoteyo bagiraga isoni (Kuva 3:11; 4:10; Yer 1:6-8; 1Tm 4:12). Icyakora Yehova yarabafashije maze bashobora gukora byinshi mu murimo we, kuko yari ari kumwe na bo (Kuva 4:12; Yer 20:11; 2Tm 1:6-8)

Soma muri Yesaya 43:1, 2. Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:

  • Ni iki Yehova asezeranya abamusenga?

Ni gute muri iki gihe Yehova afasha abihatira gukora umurimo we nubwo baba bagira isoni?

Murebe agace ka VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: Uko umubatizo utuma umuntu arushaho kugira ibyishimo. Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:

  • Ni gute mushiki wacu Loraine Jackson yiboneye ko Yehova yamuhaga imbaraga kandi akamushyigikira mu murimo wo kubwiriza?

  • Gukora umurimo wo kubwiriza bifasha bite umuntu ugira isoni?

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 151 n’isengesho