Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

24 Gashyantare–2 Werurwe

IMIGANI 2

24 Gashyantare–2 Werurwe

Indirimbo ya 35 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Kuki ukwiriye kugira umwete wo kwiyigisha?

(Imin. 10)

Bigaragaza ko wishimira inyigisho z’ukuri (Img 2:3, 4; w22.08 18 par. 16)

Bigufasha gufata imyanzuro myiza (Img 2:5-7; w22.10 19 par. 3-4)

Bituma ugira ukwizera gukomeye (Img 2:11, 12; w16.09 23 par. 2-3)

IBAZE UTI: “Ni iki cyamfasha kujya niyigisha buri gihe?”

2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Img 2:7—Ni mu buhe buryo Yehova ari ‘ingabo irinda abakora ibyiza’? (it-1 1211 par. 4)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Ereka umuntu uko yabona ku rubuga rwa jw.org ingingo zigenewe abashakanye. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 3)

5. Gusubira gusura

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ha umuntu igazeti ivuga ku ngingo yamushimishije ubwo muheruka kuganira. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 3)

6. Disikuru

(Imin. 5) lmd umugereka A ingingo ya 8​—Umutwe: Umugabo n’umugore ntibagomba guhemukirana. (th ingingo ya 13)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 96

7. Ese wishimira gushakisha ubutunzi buhishwe?

(Imin. 15) Ikiganiro.

Rubyiruko, ese iyo mwumvise inkuru z’abantu bajya gushakisha ubutunzi bwahishwe ahantu, mwumva bibashishikaje? Niba ari uko bimeze, Bibiliya ibasaba gushakisha ubutunzi bufite agaciro kurusha ubundi bwose, ni ukuvuga ubumenyi ku byerekeye Imana (Img 2:4, 5). Ubwo bumenyi ushobora kububona ari uko usoma Bibiliya buri gihe kandi ugakora ubushakashatsi ku byo usoma. Nubikora uzishima kandi umenye ibintu byinshi.

  • Ni ibihe bibazo wakwibaza mu gihe uri gusoma Bibiliya? (w24.02 32 par. 2-3)

  • Ni ibihe bikoresho wakwifashisha ukora ubushakashatsi ngo ubone ibisubizo byabyo?

Videwo z’uruhererekane zivuga ngo: Amasomo tuvana ku ncuti za Yehova,” zishobora kugufasha gutekereza ku byo usoma muri Bibiliya.

Murebe VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: “Amasomo tuvana ku ncuti za Yehova​—Abeli.”

Musome mu Ntangiriro 4:2-4 no mu Baheburayo 11:4. Baza abateranye ibibazo bikurikira:

  • Abeli yagaragaje ate ko yari incuti ya Yehova?

  • Ni iki cyafashije Abeli kurushaho kwizera Yehova?

  • Wakora iki ngo ugire ukwizera gukomeye?

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 102 n’isengesho