Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

27 Mutarama–2 Gashyantare

ZABURI 140-143

27 Mutarama–2 Gashyantare

Indirimbo ya 44 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Jya wihatira gukora ibihuje n’ibyo wavuze mu isengesho

(Imin. 10)

Jya wemera inama (Zab 141:5; w22.02 12 par. 13-14)

Jya utekereza ku bintu byose Yehova yagiye akora kugira ngo afashe abagaragu be ba kera n’uko natwe adufasha (Zab 143:5; w10 15/3 32 par. 4)

Jya ukora uko ushoboye kugira ngo ubone ibintu nk’uko Yehova abibona (Zab 143:10; w15 15/3 32 par. 2)

Muri Zaburi ya 140-143 havugwamo amasengesho Dawidi yasenze Yehova amusaba kumufasha n’ukuntu yakoze ibihuje n’ibyo yamusabaga.

2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 140:3—Kuki Dawidi yagereranyije indimi z’abantu babi n’iz’inzoka? (it-2 1151)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Tangira kuganira n’umuntu kuri Bibiliya umaze kugira ibyo umufasha. (lmd isomo rya 3 ingingo ya 5)

5. Gusubira gusura

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU RUHAME. Umuntu akubwiye ko ahuze. (lmd isomo rya 7 ingingo ya 3)

6. Sobanura imyizerere yawe

(Imin. 5) Icyerekanwa. ijwfq ingingo ya 21—Umutwe: Kuki Abahamya ba Yehova badaterwa amaraso? (th ingingo ya 7)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 141

7. Jya uhora witeguye ko ushobora guhura n’ikibazo cyagusaba kujya kwa muganga cyangwa kubagwa

(Imin. 15) Ikiganiro.

Yehova adusezeranya ko azatubera “umufasha uhora witeguye kuboneka mu gihe cy’amakuba” (Zab 46:1). Iyo duhuye n’ibibazo bidusaba kujya kwa muganga cyangwa kubagwa, bishobora kudutera ubwoba. Icyakora Yehova aduha ibikenewe byose kugira ngo twitegure ibyo bibazo. Urugero, umuryango we waduteguriye ikarita ya “Ntimuntere amaraso,” itanga uburenganzira busesuye bwo guhagararirwa mu buvuzi, udukarita tugenewe abana a n’izindi nyandiko zivuga iby’ubuvuzi, b kandi yanadushyiriyeho Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga. Ibyo bintu byose umuryango wa Yehova udutegurira, bidufasha kumvira itegeko ry’Imana ridusaba kwirinda amaraso.—Ibk 15:28, 29.

Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Ese witeguye imimerere igusaba kujya kwa muganga?” Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:

  • Ni gute kugira ikarita ya Ntimuntere amaraso byafashije bamwe?

  • Ni mu buhe buryo fomu yitwa Amakuru agenewe bashiki bacu bitegura kubyara (S-401), hari abo yafashije?

  • Kuki ari byiza kumenyesha vuba uko bishoboka abavandimwe bo muri Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga, mu gihe uhuye n’ikibazo gishobora gutuma uhabwa ibitaro, ubagwa cyangwa mu gihe bibaye ngombwa ko wivuza izindi ndwara zikomeye, urugero nka kanseri, ndetse no mu gihe bisa nkaho utazakenera guterwa amaraso?

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 103 n’isengesho

a Ababwiriza babatijwe bashobora gusaba umuvandimwe ushinzwe ibitabo amakarita yabo bwite ya Ntimuntere amaraso n’udukarita tugenewe abana.

b Ushobora gusaba abasaza fomu ivuga ngo: “Amakuru agenewe bashiki bacu bitegura kubyara” (S-401), ivuga ngo: “Amakuru agenewe abarwayi bakeneye kubagwa n’abivuza kanseri” (S-407) hamwe n’ivuga ngo: “Amakuru yafasha ababyeyi bafite abana bakeneye ubuvuzi” (S-55), mu gihe uzikeneye.