Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

3-9 Gashyantare

ZABURI 144-146

3-9 Gashyantare

Indirimbo ya 145 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. “Abantu Yehova abereye Imana bagira ibyishimo!”

(Imin. 10)

Yehova yita ku bantu bamwiringira (Zab 144:11-15; w18.04 32 par. 3-4)

Ibyiringiro byacu bituma twishima (Zab 146:5; w22.10 28 par. 16-17)

Abantu Yehova abereye Imana bazagira ibyishimo iteka ryose (Zab 146:10; w18.01 26 par. 19-20)

Iyo dukorera Yehova mu budahemuka, tugira ibyishimo nubwo twaba dufite ibibazo

2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 145:15, 16—Ibivugwa muri iyi mirongo byagombye gutuma dufata inyamaswa dute? (it-1 111 par. 9)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 4) KU NZU N’INZU. Umuntu akubwiye ko yiga muri kaminuza. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 5)

5. Gusubira gusura

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ereka umuntu videwo iboneka mu Bikoresho Bidufasha Kwigisha. (lmd isomo rya 7 ingingo ya 4)

6. Disikuru

(Imin. 4) lmd umugereka A ingingo ya 7​—Umutwe: Umugore agomba kubaha cyane umugabo we. (th ingingo ya 1)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 59

7. Yehova ashaka ko wishima

(Imin. 10) Ikiganiro.

Yehova ni Imana igira ibyishimo (1Tm 1:11). Yaduhaye impano nyinshi nziza zigaragaza ko adukunda cyane kandi ko yifuza ko twishima (Umb 3:12, 13). Reka dusuzume ebyiri muri izo mpano, ni ukuvuga ibyokurya n’amajwi.

Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Ibyaremwe bigaragaza ko Yehova ashaka ko twishima—Ibyokurya biryoshye n’amajwi meza.” Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

  • Ni gute ubushobozi bwo kuryoherwa n’ubushobozi bwo kumva amajwi meza bikwemeza ko Yehova ashaka ko wishima?

Soma muri Zaburi ya 32:8. Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

  • Kumenya ko Yehova ashaka ko wishima bigufasha bite kumvira amabwiriza atanga muri Bibiliya n’ayo aduha akoresheje umuryango we?

8. Ibikenewe iwanyu

(Imin. 5)

9. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 85 n’isengesho