Umubwiriza urimo abwiriza umugore usoroma icyayi, muri Kameruni

AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Nyakanga 2016

Uburyo bw’icyitegererezo

Uburyo bw’icyitegererezo bwo gutanga Umunara w’Umurinzi n’Ubutumwa bwiza buva ku Mana. Ifashishe ingero zatanzwe utegure uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro.

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Musingize Yehova we wumva amasengesho

Kuki tugomba gusenga Imana tuyibwira ibyo twayisezeranyije Twagaragaza dute ko twiringira Yehova mu masengesho yacu? (Zaburi 61-65)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Koroshya ubuzima bidufasha gusingiza Imana

Koroshya ubuzima byakugirira akahe kamaro? Wakwigana ute imibereho ya Yesu?

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Ubwoko bwa Yehova burwanirira ishyaka ugusenga k’ukuri

Kuba Dawidi yaragiraga ishyaka bitwigisha iki? Kugira ishyaka bituma dukora iki? (Zaburi 69-72)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ishyirireho nibura intego y’umwaka umwe

Abakora umurimo w’ubupayiniya babona imigisha myinshi.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ingengabihe y’umupayiniya w’igihe cyose

Ushobora kwibonera ko ubupayiniya bw’igihe cyose bushobora gukorwa n’abantu badafite igihe gihagije cyangwa badafite imbaraga.

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Jya wibuka imirimo Yehova yakoze

Mu mirimo Yehova yakoze hakubiyemo iyihe? Gutekereza ku mirimo itangaje ya Yehova bidufitiye akahe kamaro? (Zaburi 74-78)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Ni nde ufite agaciro kuruta abandi bose mu mibereho yawe?

Umwanditsi wa Zaburi 83 yagaragaje ko Yehova ari we ufite agaciro kuruta abandi bose mu mibereho ye. Wagaragaza ute ibyo ari ukuri mu mibereho yawe?