IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ishyirireho nibura intego y’umwaka umwe
Ni iyihe ntego nakwishyiriraho? Ni iyo gukora ubupayiniya bw’igihe cyose! Nubukora uzabona imigisha myinshi!—Img 10:22.
UMURIMO W’UBUPAYINIYA USHOBORA KUGUFASHA . . .
-
kuba umubwiriza w’umuhanga no kurushaho gukunda umurimo wo kubwiriza
-
gushimangira imishyikirano ufitanye na Yehova. Uko urushaho kubwira abandi ibyerekeye Yehova ni na ko urushaho kuzirikana imico ye itangaje
-
kunyurwa bitewe nuko uba washyize inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere, ukagira ibyishimo bizanwa no gukorera abandi.—Mt 6:33; Ibk 20:35
-
kujya mu nama umugenzuzi w’akarere agirana n’abapayiniya mu gihe yasuye itorero no mu gihe cy’ikoraniro ry’akarere ndetse no kujya mu Ishuri ry’Abapayiniya
-
kubona uburyo bwo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya no kubiyobora
-
kujyana kubwiriza n’abantu b’ingeri zose mugaterana inkunga.—Rm 1:11, 12