Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Koroshya ubuzima bidufasha gusingiza Imana

Koroshya ubuzima bidufasha gusingiza Imana

Muri iki gihe hari ibintu byinshi dushobora gukora, koroshya ubuzima bikatugora. Dushobora gukoresha igihe kirekire n’imbaraga nyinshi tugura ibintu, dusana ibyo dufite cyangwa twita ku mitungo yacu. Yesu yabagaho mu buzima bworoheje; yirindaga ko ubutunzi bumubuza gukora umurimo we wo kubwiriza.—Mt 8:20.

Wakoroshya ubuzima ute kugira ngo urusheho gukora byinshi mu murimo wo kubwiriza? Ese mushobora kugira ibyo muhindura, maze umwe mu muryango wanyu akaba umupayiniya? Ese nubwo ubu waba uri mu murimo w’igihe cyose, gushaka ubutunzi byaba byaratumye ubuzima burushaho kugukomerera? Koroshya ubuzima bituma twishimira umurimo wa Yehova kandi tukumva tunyuzwe.—1 Tim 6:7-9.

Andika ibyo wakora kugira ngo woroshye ubuzima: