2-8 Nyakanga
LUKA 6-7
Indirimbo ya 109 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Tuge tugira ubuntu”: (Imin. 10)
Lk 6:37—Nitubabarira abandi na bo bazatubabarira (“Nimukomeze kudohora, namwe muzadohorerwa,” ibisobanuro, Lk 6:37, nwtsty; w08 15/5 9 par. 13-14)
Lk 6:38—Twagombye kugira umuco wo gutanga (“Mugire akamenyero ko gutanga,” ibisobanuro, Lk 6:38, nwtsty)
Lk 6:38—Urugero tugereramo abandi ni rwo na bo bazatugereramo (“ibinyita by’imyenda yanyu,” ibisobanuro, Lk 6:38, nwtsty)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Lk 6:12, 13—Ni mu buhe buryo Yesu yadusigiye urugero rwiza mu birebana n’icyo twakora mu gihe tugiye gufata imyanzuro ikomeye? (w07 1/8 6 par. 1)
Lk 7:35—Ayo magambo Yesu yavuze yadufasha ate mu gihe hagize udusebya? (“imirimo yabwo,” ibisobanuro, Lk 7:35, nwtsty)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Lk 7:36-50
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Videwo y’uko waganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 4) Erekana iyo videwo hanyuma muyiganireho.
Gusubira gusura bwa mbere: (Imin. 3 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro.
Ikigisho cya Bibiliya: (Imin. 6 cg itagezeho) bhs 197-198 par. 4-5
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Twigane umuco wa Yehova wo kugira ubuntu: (Imin. 15) Erekana iyo videwo. Hanyuma musubize ibi bibazo:
Yehova na Yesu bagaragaje bate ko bagira ubuntu?
Ni iyihe migisha Yehova aduha iyo tugize ubuntu?
Gukunda kubabarira bisobanura iki?
Twagaragaza dute ko tugira ubuntu, mu gihe dutanga igihe cyacu?
Twagaragaza dute ko tugira ubuntu mu birebana no gushimira abandi?
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jy igice cya 27
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 57 n’isengesho