Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | LUKA 8-9

Nkurikira ube umwigishwa wanjye

Nkurikira ube umwigishwa wanjye

9:62

Kugira ngo umuhinzi wabaga ahingisha ikimasa ace imirongo igororotse mu murima, ntiyagombaga kurangazwa n’ibimuri inyuma. Umukristo na we ntagomba kurangazwa n’ibintu yasize inyuma muri iyi si.—Fp 3:13.

Iyo duhuye n’ibigeragezo dushobora gutekereza iminsi ya kera, wenda tukifuza ubuzima twarimo mbere yo kumenya ukuri. Hari igihe dukabiriza ibintu, tukumva ko kera ari bwo twari dufite ibyishimo, maze tugapfobya ibibazo twari dufite. Ibyo ni byo byabaye ku Bisirayeli igihe bari bavuye muri Egiputa (Kb 11:5, 6). Iyo dukomeje kugira iyo mitekerereze dushobora gushukwa tugasubira mu buzima twahozemo. Ubwo rero, ibyiza ni ukwibanda ku migisha dufite ubu n’ibyishimo tuzagira mu gihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka.—2Kr 4:16-18.