IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Ntimugahangayike”
Muri Isirayeli ya kera, Yehova yitaga ku bakene. None se muri iki gihe akora iki kugira ngo afashe abagaragu be bakennye?
-
Abigisha uko bakoresha amafaranga mu buryo bushyize mu gaciro.—Lk 12:15; 1Tm 6:6-8
-
Abigisha uko baba abantu biyubaha.—Yb 34:19
-
Abigisha uko bakorana umwete kandi bakirinda ingeso mbi.—Img 14:23; 20:1; 2Kr 7:1
-
Yabashyize mu muryango w’abavandimwe barangwa n’urukundo.—Yh 13:35; 1Yh 3:17, 18
-
Yatumye bagira ibyiringiro by’igihe kizaza. —Zb 9:18; Ye 65:21-23
Uko ibibazo duhura na byo byaba bimeze kose, ntiduhangayika (Ye 30:15). Nidukomeza gushyira iby’Ubwami mu mwanya wa mbere, Yehova azaduha ibyo dukenera.—Mt 6:31-33.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “JYA UGARAGAZA URUKUNDO RUDASHIRA NUBWO WABA . . . URI UMUKENE—KONGO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Abavandimwe batuye hafi y’aho ikoraniro ry’iminsi itatu ribera, bagaragaje bate umuco wo kwakira abashyitsi?
-
Iyi videwo igaragaza ite ko Yehova yita ku bakene?
-
Twagaragaza dute ko tugira ubuntu nka Yehova, uko ibyo dutunze byaba bingana kose?