IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Kugaragaza ubutwari ntibikomeye cyane
Kugira ubutwari ni ukudatinya, kutagira ubwoba no kwitwara kigabo. Kuba intwari ntibivuze ko umuntu atajya agira ubwoba, ahubwo ni ukugira icyo ukora aho guheranwa n’ubwoba. Yehova ni we utuma tugira ubutwari (Zb 28:7). Abakiri bato bakora iki ngo bagire ubutwari?
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “JYA WIGANA INTWARI AHO KWIGANA IBIGWARI,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Ni ibihe bigeragezo abakiri bato bahanganye na byo, byabasabaga kugira ubutwari?
-
Ni izihe nkuru zo muri Bibiliya zadufasha kugira ubutwari?
-
Ni mu buhe buryo kugira ubutwari bitugirira akamaro bikakagirira n’abatwitegereza?