Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY‘IMANA

Jya ufata abakecuru nka ba nyoko, abagore bakiri bato ubafate nka bashiki bawe

Jya ufata abakecuru nka ba nyoko, abagore bakiri bato ubafate nka bashiki bawe

Ibyanditswe bidusaba gufata Abakristo bakuze nk’ababyeyi bacu, naho Abakristo bakiri bato tukabafata nk’abo tuvukana. (Soma muri 1 Timoteyo 5:1, 2.) By’umwihariko abavandimwe bagomba kubaha bashiki bacu.

Umuvandimwe ntagomba na rimwe kugirana agakungu na mushiki wacu cyangwa gukora ikintu cyatuma yumva abangamiwe (Yb 31:1). Umuvandimwe w’umuseribateri ntagomba gukinisha ibyiyumvo bya mushiki wacu, amukorera ibintu byatuma yumva ko amukunda kandi atamukunda.

Abasaza bagombye kwita kuri bashiki bacu mu gihe bagize icyo bababaza, cyangwa mu gihe bababwiye ikintu kigomba kwitabwaho. Nanone abasaza bagomba kwita by’umwihariko kuri bashiki bacu badafite abagabo bo kubitaho.—Rs 2:8, 9.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: JYA UGARAGARIZA URUKUNDO RUDASHIRA—IMFUBYI N’ABAPFAKAZI,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Abagize itorero bagaragarije bate urukundo mushiki wacu Myint?

  • Ni mu buhe buryo urukundo bamugaragarije, rwatumye Yehova ahabwa ikuzo mu gace atuyemo?

  • Ni mu buhe buryo urukundo abagize itorero bagaragarije mushiki wacu Myint, rwagiriye akamaro abakobwa be?

Ni ibihe bintu wakora bikagaragaza ko wita kuri bashiki bacu bo mu itorero ryanyu?