JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA | JYA UGIRA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Ugera abantu ku mutima
Kumvira Imana bigomba guturuka mu mutima (Img 3:1). Ni yo mpamvu mu gihe twigisha abantu, tugomba gukora uko dushoboye tukabagera ku mutima. Twabikora dute?
Mu gihe wigisha umuntu Bibiliya, jya umufasha kubona uko ibyo yiga byatuma agira ubuzima bwiza kandi akagirana ubucuti na Yehova. Jya umufasha kubona ko amahame ya Bibiliya agaragaza urukundo rwa Yehova, ineza ye no gukiranuka. Jya ukoresha ibibazo ubigiranye amakenga kugira ngo umenye niba asobanukiwe neza ibyo yiga. Nanone jya umufasha gutekereza ukuntu ubuzima bwe bwaba bwiza aramutse aretse ibibi yakoraga cyangwa ingeso mbi. Nubona ukuntu uwo wigisha Bibiliya akunda Yehova abikuye ku mutima, uzarushaho kugira ibyishimo.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “NOZA UBUHANGA BWAWE BWO GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA—UBAGERA KU MUTIMA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Kuki Neeta yabajije Jade ati: “Ese wongeye gutekereza ku byo twize ku wa Mbere?”
-
Neeta yafashije Jade ate kubona ko amahame yo muri Bibiliya agaragaza ko Yehova amukunda?
-
Neeta yafashije Jade ate kumenya icyo yakora ngo agaragaze ko akunda Imana?