Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZAJYA | UGIRA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA

Ugaragaza ko wishyira mu mwanya w’abandi

Ugaragaza ko wishyira mu mwanya w’abandi

Kwishyira mu mwanya w’abandi ni ubushobozi bwo kwiyumvisha uko batekereza, uko biyumva, ibyo baha agaciro n’ibyo bakeneye. Iyo twishyira mu mwanya w’abandi na bo barabibona kandi iyo twifuza kubafasha ni bwo tuba dushobora kwishyira mu mwanya wabo. Nanone iyo twishyira mu mwanya w’abandi mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza, tuba tugaragaza ko twigana urukundo rwa Yehova n’uko yita ku bantu kandi ibyo bituma bifuza kumumenya.—Fp 2:4.

Kwishyira mu mwanya w’abandi si uburyo dukoresha twigisha abantu. Ahubwo twishyira mu mwanya w’abandi tubatega amatwi kandi tukabitaho. Nanone bigaragazwa n’ibimenyetso dukora n’uko tugaragara mu maso. Ikindi kandi, iyo wishyize mu mwanya w’undi muntu, umwitaho ubikuye ku mutima. Ugerageza kumenya ibimushishikaza, ibyo yizera n’imimerere arimo. Umugira inama zimufitiye akamaro kandi ukamufasha, ariko ntumuhatire guhinduka. Iyo abo tubwiriza bemeye ko tubafasha, turushaho kwishimira umurimo dukora.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: NOZA UBUHANGA BWAWE BWO GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA—UGARAGAZA KO WISHYIRA MU MWANYA WABO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Neeta yagaragaje ate ko yishyira mu mwanya wa Jade igihe yakererwaga?

  • Neeta yagaragaje ate ko yishyira mu mwanya wa Jade igihe yavugaga ko atari bwige bitewe n’uko yari ahangayitse?

  • Iyo twishyize mu mwanya w’abo tubwiriza, bifuza kumenya Yehova

    Neeta yagaragaje ate ko yishyira mu mwanya wa Jade igihe yavugaga ko atazi gushyira ibintu kuri gahunda?