IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO | ISHYIRIREHO INTEGO UZAGERAHO MU MWAKA W’UMURIMO UTAHA
Kwimukira ahakenewe ababwiriza
Kuva ahantu wari umenyereye ukajya kubwiriza mu kandi gace, bisaba kuba ufite ukwizera gukomeye (Hb 11:8-10). Niba ufite intego yo kujya kubwiriza ahakenewe ababwiriza, uzabiganireho n’abasaza bo mu itorero ryawe. None se ni iki cyagufasha guhitamo aho uzakorera no kumenya icyo bigusaba kugira ngo ugere kuri iyo ntego? Ushobora kureba icyo ibitabo byacu bivuga ku birebana no gukorera umurimo ahakenewe ababwiriza. Jya uganira n’abantu bagiye bajya gufasha andi matorero (Img 15:22). Jya usenga Yehova kugira ngo agufashe (Yk 1:5). Nanone uge ubanza umenye neza aho hantu ushaka kwimukira, kandi niba bishoboka uhasure maze uhamare igihe runaka, mbere y’uko ufata umwanzuro wo kuhimukira.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “GIRA UKWIZERA WINJIRE MU IREMBO RIGANA MU MURIMO—WIMUKIRA AHAKENEWE ABABWIRIZA,” HANYUMA MUSUBIZE IKI KIBAZO:
-
Ni izihe ngorane Gabriel yahuye na zo kandi se ni iki cyamufashije?