Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Uko twakoresha uburyo bwo gutangiza ibiganiro

Uko twakoresha uburyo bwo gutangiza ibiganiro

Abavandimwe bakora uko bashoboye ngo bategure uburyo bwo gutangiza ibiganiro, kandi hari ababwiriza benshi bavuze ku bubafasha mu murimo wo kubwiriza. Icyakora, kubera ko abantu bo hirya no hino ku isi baba bari mu mimerere itandukanye, mu gihe ababwiriza bari mu murimo wo kubwiriza bashobora kwihitiramo uburyo bakoresha batangiza ibiganiro n’ingingo yashishikaza abantu bo mu ifasi yabo. Birumvikana ko mu gihe turi muri gahunda yihariye, tuzajya dukurikiza amabwiriza twahawe. Intego yacu ni iyo gusohoza neza inshingano Yesu yaduhaye yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami.—Mt 24:14.

Mu gihe abanyeshuri batanga ibiganiro mu materaniro, bagomba kuvuga ku ngingo yavuzweho mu buryo bwo gutangiza ibiganiro, buri mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo. Uretse igihe bahawe andi mabwiriza, na ho ubundi bashobora kwihitiramo ikibazo, umurongo w’Ibyanditswe, icyo bazaganiraho ubutaha n’uko baganira, bakurikije ibyashishikaza abantu bo mu ifasi yabo. Ibyo bikuyeho amabwiriza yari yaratanzwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo ko muri Kamena 2020, ku ipaji ya 8.