Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Gahunda yihariye yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya muri Nzeri

Gahunda yihariye yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya muri Nzeri

Muri Nzeri tuzihatira gutangiza ibyigisho bya Bibiliya dukoresheje agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Muri uko kwezi, ababwiriza bashobora guhitamo gukora ubupayiniya bw’ubufasha bw’amasaha 30. None se iyo gahunda yihariye izakorwa ite?

  • Kuganira n’umuntu bwa mbere: Ifashishe ibiri ku gifubiko k’inyuma cy’ako gatabo maze ushishikarize umuntu kwiga Bibiliya kandi umwereke uko bikorwa. Jya uzirikana abantu bashimishijwe, hakubiyemo n’abo wari usanzwe usubira gusura. Nubwo mu gihe cyashize bashobora kuba baranze kwiga Bibiliya, bashobora gushishikazwa n’agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose hamwe n’uburyo bushya dusigaye dukoresha twigisha abantu Bibiliya, maze bakemera kuyiga. Icyakora ntitugomba gusiga utwo dutabo mu ngo tutasanzemo abantu cyangwa ngo tutwoherereze abantu badashimishijwe. Komite y’Umurimo y’Itorero ishobora gushyiraho izindi porogaramu z’umurimo wo kubwiriza muri uko kwezi.

  • Ikindi gihe: Niba itorero ryanyu ribwiriza rikoresheje utugare dushyirwaho ibitabo, mushobora gushyiraho agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Jya ubwira abantu bashimishijwe ko iyo bahawe agatabo, baba bashobora no gutangira kwiga Bibiliya ku buntu. Hanyuma jya usobanurira umuntu muri make uko bikorwa cyangwa muhane gahunda uzabimwereke ikindi gihe. Umugenzuzi w’umurimo ashobora gusaba ababwiriza b’inararibonye bakajya gutangiza ibyigisho mu mafasi akorerwamo imirimo y’ubucuruzi. Nanone ushobora gutangiza ibyigisho bya Bibiliya abo mukorana cyangwa abo ubwiriza mu buryo bufatiweho.

Yesu yadutegetse ‘guhindura abantu abigishwa’ no ‘kubigisha’ (Mt 28:19, 20). Twifuza ko iyo gahunda yazatuma tugera kuri iyo ntego, dukoresheje agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose.