Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Ese ibyo ukora bigaragaza ko wigomwa?

Ese ibyo ukora bigaragaza ko wigomwa?

Umuhanuzi wa Yehova yasabye Dawidi kubaka igicaniro ku mbuga bahuriraho ya Arawuna (2Sm 24:18)

Arawuna yari yemeye guha umwami iyo mbuga n’amatungo yo gutambaho ibitambo kandi akabimuhera ubuntu (2Sm 24:21-23)

Dawidi yarabyanze, kuko yumvaga atatambira Yehova ibitambo ataguze (2Sm 24:24, 25; it-1 146)

Iyo twigomwe igihe cyacu, imbaraga n’ubutunzi bwacu kugira ngo dukorere Yehova, biramushimisha (w12 15/1 18 par. 8). Ni izihe ntego wakwishyiriraho kugira ngo urusheho gutambira Yehova “igitambo cy’ishimwe”?—Heb 13:15.