IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ese ujya wibonera ukuntu Yehova asubiza amasengesho yawe?
Muri Bibiliya harimo amasengesho menshi Yehova yagiye asubiza. Iyo abagaragu ba Yehova biboneraga ukuntu Yehova yasubizaga amasengesho yabo kandi akabafasha, byatumaga bagira ukwizera gukomeye. Ubwo rero, byaba byiza tubwiye Yehova ibibazo dufite tugusha ku ngingo kandi tukagerageza kumenya igihe yadushubije. Tuge tuzirikana ko Yehova ashobora gusubiza amasengesho yacu mu buryo tutari twiteze, cyangwa akadukorera ibirenze ibyo twamusabye (2Kr 12:7-9; Ef 3:20). Yehova ashobora gusubiza ate amasengesho yacu?
-
Ashobora kuduha imbaraga zo kwihanganira ikibazo dufite, akadufasha gutuza kandi tukagira ukwizera.—Fp 4:13
-
Ashobora kuduha ubwenge tugafata imyanzuro myiza.—Yk 1:5
-
Ashobora gutuma tugira imbaraga n’ubushake tukagira icyo dukora.—Fp 2:13
-
Ashobora kudufasha gutuza igihe duhangayitse.—Fp 4:6, 7
-
Ashobora gutuma abandi badufasha kandi bakaduhumuriza.—1Yh 3:17, 18
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “YEHOVA NI WE ‘WUMVA AMASENGESHO,’” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Ni mu buhe buryo ibyabaye kuri Shimizu byadutera inkunga igihe tudashobora gukora byinshi bitewe n’uburwayi?
-
Twakwigana dute umuvandimwe Shimizu?