4-10 Nyakanga
2 SAMWELI 18-19
Indirimbo ya 138 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Barizilayi yatubereye urugero rwiza rwo kwiyoroshya”: (Imin. 10)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 10)
2Sm 19:24-30—Ni mu buhe buryo ibyabaye kuri Mefibosheti bishobora kudufasha? (w20.04 30 par. 19)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4) 2Sm 19:31-43 (th ingingo ya 2)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Videwo y’uko waganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 5) Ikiganiro. Erekana videwo ivuga ngo: “Umugambi w’Imana—It 1:28.” Jya uyihagarika maze ubaze ibibazo biri muri iyo videwo.
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 3) Koresha ingingo yavuzweho mu buryo bwo gutangiza ibiganiro. * Hanyuma utsinde imbogamirabiganiro mukunze guhura na yo. (th ingingo ya 1)
Disikuru: (Imin. 5) w21.08 23-25 par. 15-19—Umutwe: Ni izihe ntego zishyize mu gaciro wakwishyiriraho mu gihe imimerere urimo ituma udakora byinshi? (th ingingo ya 20)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Ishyirireho intego uzageraho mu mwaka w’umurimo utaha—Kuba umupayiniya”: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana videwo ivuga ngo: “Tugaragaze ubutwari . . . Abapayiniya.”
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) lff isomo rya 11
Amagambo yo gusoza (Imin. 3)
Indirimbo ya 97 n’isengesho
^ Reba ku ipaji ya 16.