Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Imyifatire ya Ezira yatumye Yehova ahabwa icyubahiro

Imyifatire ya Ezira yatumye Yehova ahabwa icyubahiro

Ezira yize Ijambo ry’Imana rimukora ku mutima, bituma agira imyifatire myiza (Ezr 7:10; w00 1/10 14 par. 8)

Ezira yafashije abandi kugira ubwenge buva ku Mana (Ezr 7:25; si 75 par. 5)

Ezira yicishije bugufi imbere ya Yehova, bituma yizera adashidikanya ko Yehova yari kumufasha kandi akamurinda (Ezr 8:21-23; it-1 1158 par. 4)

Kuba Ezira yari afite ubwenge buturuka kuri Yehova, byatumye umwami amugirira icyizere amuha inshingano zikomeye. Natwe nitugira imyifatire myiza nka Ezira tuzubahisha Yehova.

IBAZE UTI: “Ese abantu batazi Yehova baranyubaha kuko nkora ibyo ashaka?”