Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ushobora gutuma abagize umuryango wawe bishima

Ushobora gutuma abagize umuryango wawe bishima

Yehova yifuza ko abagize umuryango bakwishima (Zb 127:3-5; Umb 9:9; 11:9). Icyakora, ibibazo byo muri iyi si n’amakosa y’abagize umuryango wacu, bishobora gutuma tudakomeza kwishima. None se, buri wese mu bagize umuryango yakora iki, kugira ngo abawugize bishime?

Umugabo akwiriye kubaha umugore we (1Pt 3:7). Nanone agomba kumarana na we igihe, akamwitegaho ibintu bishyize mu gaciro kandi akamushimira ibyo amukorera n’ibyo akorera abagize umuryango bose (Kl 3:15). Ikindi kandi, umugabo mwiza abwira umugore we ko amukunda, akabimwereka kandi akamuvuga neza mu bandi.—Img 31:28, 31.

Umugore na we akwiriye gushyigikira umugabo we (Img 31:12). Nanone agomba kumugandukira kandi akamufasha (Kl 3:18). Akwiriye no kumubwira neza kandi akamuvuga neza mu bandi.—Img 31:26.

Ababyeyi bakwiriye kumarana igihe n’abana babo (Gut 6:6, 7). Nanone baba bagomba kubabwira ko babakunda (Mt 3:17). Mu gihe babahana, bagaragaza ubushishozi kandi bakabereka ko babakunda.—Ef 6:4.

Abana na bo bagomba kumvira ababyeyi babo (Img 23:22). Nanone bakwiriye kubwira ababyeyi babo uko biyumva n’ibyo batekereza. Ikindi kandi bagomba kubaha ababyeyi babo kandi bakemera ko babahana.—Img 19:20.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: MUHARANIRE KUGIRA UMURYANGO URANGWA N’IBYISHIMO,” HANYUMA MUSUBIZE IKI KIBAZO:

Ni iki buri wese yakoze kugira ngo abagize umuryango bose bishime?