21-27 Kanama
NEHEMIYA 10-11
Indirimbo ya 37 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Barigomwe kugira ngo bashimishe Yehova”: (Imin. 10)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 10)
Nh 10:34—Kuki abantu basabwe gutanga amaturo y’inkwi? (w06 1/2 11 par. 1)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4) Nh 10:28-39 (th ingingo ya 5)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 3) Koresha ingingo yavuzweho mu buryo bwo gutangiza ibiganiro. Hanyuma utumire nyiri inzu mu materaniro kandi muganire kuri videwo ivuga ngo: “Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?” nk’aho mumaze kuyireba ariko ntuyimwereke. (th ingingo ya 1)
Gusubira gusura: (Imin. 4) Koresha ingingo yavuzweho mu buryo bwo gutangiza ibiganiro. Hanyuma uhe nyiri inzu agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, maze muganire muri make ahanditse ngo: “Icyo wakora ngo usobanukirwe neza aya masomo.” (th ingingo ya 4)
Disikuru: (Imin. 5) w11 15/2 15-16 par. 12-15—Umutwe: Ibitambo bishimisha Imana muri iki gihe. (th ingingo ya 20)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Ni izihe ntego wifuza kugeraho mu mwaka w’umurimo utaha?”: (Imin. 10) Ikiganiro.
“Gahunda yihariye yo gutangaza Ubwami bw’Imana muri Nzeri”: (Imin. 5) Disikuru. Itangwe n’umugenzuzi w’umurimo. Shishikariza ababwiriza kuzifatanya muri iyo gahunda, hanyuma uvuge gahunda itorero ryanyu ryashyizeho kugira ngo muyifatanyemo.
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: (Imin. 30) lff isomo rya 55 ingingo ya 1-4
Amagambo yo gusoza (Imin. 3)
Indirimbo ya 92 n’isengesho