Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Gahunda yihariye yo gutangaza Ubwami bw’Imana muri Nzeri

Gahunda yihariye yo gutangaza Ubwami bw’Imana muri Nzeri

Muri Nzeri, tuzaba dufite gahunda yihariye yo kubwira abantu ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzakemura ibibazo by’abantu (Mt 24:14). Uzabigenza ute? Uzasomere abantu benshi uko bishoboka kose umurongo wo muri Bibiliya uvuga iby’Ubwami bw’Imana. Nubwiriza umuntu ukabona arabyishimiye, uzamuhe Umunara w’Umurinzi No. 2 2020. Uzasubire kumusura vuba kandi urebe uko watangiza icyigisho ukoresheje agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Abazakora ubupayiniya bw’ubufasha muri Nzeri, bashobora kubwiriza amasaha 15 cyangwa 30.

Vuba aha Ubwami bw’Imana buzakuraho ubutegetsi bwose buburwanya (Dn 2:44; 1Kr 15:24, 25). Ubwo rero, uzifatanye muri icyo gikorwa, kugira ngo ugaragaze ko ushyigikiye Yehova n’Ubwami bwe.