IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ni izihe ntego wifuza kugeraho mu mwaka w’umurimo utaha?
Intego zidufasha kuba incuti ya Yehova, ni ikintu icyo ari cyo cyose duharanira kugeraho ngo tumukorere mu buryo bwuzuye kandi tumushimishe. Kwigomwa igihe cyacu n’imbaraga zacu kugira ngo tugere kuri izo ntego, bituma tuba Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka (1Tm 4:15). None se kuki buri gihe dukwiriye gusuzuma intego twishyiriraho? Ni ukubera ko imimerere ihinduka. Hari igihe dushobora gusanga intego twishyiriyeho itagihuje n’imimerere turimo cyangwa tugasanga twaramaze kuyigeraho, bityo tukaba twakwishyiriraho indi.
Ubwo rero, mbere y’uko umwaka w’umurimo utangira, ujye usuzuma intego wishyiriyeho n’izo uteganya kwishyiriraho. Mushobora kubiganiraho muri gahunda y’iby’umwuka, maze buri wese akishyiriraho intego ndetse mukishyiriraho n’izo mwageraho mu rwego rw’umuryango.
Ni izihe ntego wakwishyiriraho zifitanye isano n’ibyavuzwe hasi aha, kandi se ni iki uteganya gukora kugira ngo uzigereho?
Gusoma Bibiliya, kwiyigisha, kujya mu materaniro no gutanga ibitekerezo.—w02 15/6 14-15 par. 14-15
Kubwiriza.—w23.05 27 par. 4-5
Imico iranga Abakristo.—w22.04 23 par. 5-6
Indi ntego wakwishyiriraho: