Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya wigana urukundo rudahemuka rwa Yehova

Jya wigana urukundo rudahemuka rwa Yehova

Yehova arusha abantu bose kugaragaza urukundo rudahemuka (Zb 103:11). Urwo rukundo si rwa rundi rumara akanya gato, rugahita rushira. Ahubwo ni urukundo rukomeye kandi rudashira. Yehova yagaragarije Abisirayeli urwo rukundo mu buryo butandukanye. Urugero, yabakuye muri Egiputa abajyana mu Gihugu cy’Isezerano (Zb 105:42-44). Nanone yarabarwaniriraga kandi iyo bamuhemukiraga, yarabababariraga (Zb 107:19, 20). Ubwo rero, iyo tuzirikanye “ibikorwa bigaragaza ineza yuje urukundo ya Yehova” cyangwa urukundo rwe rudahemuka, bituma twifuza kumwigana.—Zb 107:43.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: MWITONDERE IBIKORWA BIGARAGAZA URUKUNDO RUDAHEMUKA RWA YEHOVA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Twakora iki kugira ngo tugaragarize abandi ko tubakunda urukundo rudahemuka?

  • Kuki kugaragariza abandi urukundo rudahemuka bisaba kwigomwa?