IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Kurwanirira ubutumwa bwiza, no gutuma umurimo wo kubwiriza wemerwa n’amategeko”
Igihe abarwanyaga Abisirayeli bababuzaga gusana urusengero, abubakaga bakoze uko bashoboye kugira ngo bahabwe uburenganzira bwo gukomeza kubaka (Ezr 5:11-16). Muri iki gihe na bwo, Abakristo bakora uko bashoboye kose kugira ngo umurimo wo kubwiriza wemerwe n’amategeko (Fp 1:7). Ni yo mpamvu mu mwaka wa 1936, ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova hashyizweho Urwego Rushinzwe iby’Amategeko. Muri iki gihe, urwo rwego ruyobora imirimo yo kuvuganira umuryango wacu mu nkiko, hirya no hino ku isi. Ni gute urwo rwego rwafashije abagize ubwoko bwa Yehova kandi rugatuma umurimo wacu ukomeza gukorwa?
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “TUREBE UKO URWEGO RUSHINZWE IBY’AMATEGEKO KU CYICARO GIKURU RUKORA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Ni ibihe bibazo Abahamya ba Yehova bahuye na byo byagiye bituma bajya mu nkiko?
-
Ni izihe manza twatsinze? Tanga urugero
-
Ni iki buri wese muri twe yakora kugira ngo ‘arwanirire ubutumwa bwiza,’ kandi ‘atume umurimo wo kubwiriza wemerwa n’amategeko’?
-
Ni he ku rubuga rwacu wabona imanza z’abavandimwe na bashiki bacu n’urutonde rw’abafunzwe bazira ukwizera kwabo?