31 Nyakanga–6 Kanama
NEHEMIYA 3-4
Indirimbo ya 143 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Ese gukora imirimo y’amaboko birasuzuguritse?”: (Imin. 10)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 10)
Nh 4:17, 18—Ni gute umuntu yari gusana inkike akoresheje ukuboko kumwe? (w06 1/2 9 par. 1)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4) Nh 3:15-24 (th ingingo ya 2)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 3) Koresha ingingo yavuzweho mu buryo bwo gutangiza ibiganiro kandi utsinde imbogamirabiganiro mukunze guhura na yo. (th ingingo ya 3)
Gusubira gusura: (Imin. 4) Ganira na nyiri inzu wifashishije ipaji ya nyuma y’agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, kandi umusabe ko wamwigisha Bibiliya. (th ingingo ya 12)
Disikuru: (Imin. 5) km 11/12 1—Umutwe: Jya ubonera ibyiza mu murimo ukorana umwete. (th ingingo ya 10)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Gukorana n’Abahamya ba Yehova: (Imin. 8) Ikiganiro. Erekana iyo videwo. Hanyuma ubaze abateze amatwi uti: “Iyi videwo yagaragaje ite ko kugira imyifatire myiza mu gihe turi mu kazi, bishobora gutuma abantu bakunda Abahamya ba Yehova?”
Ibikenewe iwanyu: (Imin. 7)
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: (Imin. 30) lff isomo rya 52
Amagambo yo gusoza (Imin. 3)
Indirimbo ya 29 n’isengesho