UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Ese gukora imirimo y’amaboko birasuzuguritse?
Umutambyi mukuru n’abavandimwe be ntibumvaga ko ari abantu bakomeye, ku buryo batakwifatanya mu mirimo yo gusana inkuta za Yerusalemu (Nh 3:1)
Hari abantu bakomeye ‘bashinze ijosi’ cyangwa baticishije bugufi maze banga gufasha abandi imirimo yo gusana izo nkuta (Nh 3:5; w06 1/2 10 par. 1)
Abagore b’indahemuka bifatanyije muri uwo mushinga utari woroshye kandi uteje akaga, kandi babikora babyishimiye (Nh 3:12; w19.10 23 par. 11)
Imirimo myinshi ikorerwa mu itorero iba ari imirimo y’amaboko cyangwa isa n’isuzuguritse, kandi hari n’igihe abantu batamenya ko yakozwe.—w04 1/8 18 par. 16.
IBAZE UTI: “Ese nishimira gukora imirimo nk’iyo kugira ngo nshyigikire ubutumwa bwiza?”—1Kr 9:23.