7-13 Kanama
NEHEMIYA 5-7
Indirimbo ya 17 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Nehemiya yifuzaga gukorera abandi aho kuba ari bo bamukorera”: (Imin. 10)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 10)
Nh 6:13—Kuki Nehemiya yari kuba akoze icyaha iyo yihisha mu rusengero? (w07 1/7 30 par. 15)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4) Nh 5:1-13 (th ingingo ya 2)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 3) Koresha ingingo yavuzweho mu buryo bwo gutangiza ibiganiro. Hanyuma muganire kuri videwo ivuga ngo: “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?” nk’aho mumaze kuyireba ariko ntuyimwereke. (th ingingo ya 9)
Gusubira gusura: (Imin. 4) Koresha ingingo yavuzweho mu buryo bwo gutangiza ibiganiro. Hanyuma uhe nyiri inzu agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. (th ingingo ya 6)
Disikuru: (Imin. 5) w13 15/5 7 par. 17-19—Umutwe: Ababwirizabutumwa bagira icyo bageraho barafashanya. (th ingingo ya 20)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Bakorana umwete kugira ngo badufashe”: (Imin. 15) Ikiganiro na videwo.
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: (Imin. 30) lff isomo rya 53
Amagambo yo gusoza (Imin. 3)
Indirimbo ya 35 n’isengesho