Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Bakorana umwete kugira ngo badufashe

Bakorana umwete kugira ngo badufashe

Abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo, barigomwa kandi bakagaragaza ko bakunda abavandimwe na bashiki bacu, bo mu matorero basura. Na bo bameze nkatwe, kuko hari ibintu baba bakeneye, kandi hari igihe baba bananiwe, bagacika intege kandi bagahangayika (Yk 5:17). Nubwo hari igihe baba biyumva batyo, buri cyumweru bita ku bavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero baba basuye, bakabatera inkunga. Ubwo rero, dukwiriye ‘kubaha icyubahiro incuro ebyiri.’—1Tm 5:17.

Igihe intumwa Pawulo yateganyaga gusura itorero ry’i Roma kugira ngo ahe abari barigize “impano yo mu buryo bw’umwuka,” yashakishije icyo yakora kugira ngo ‘aterane inkunga’ na bo (Rom 1:11, 12). Ese nawe ujya utekereza icyo wakora, kugira ngo utere inkunga umugenzuzi usura amatorero n’umugore we, niba yarashatse?

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: UBUZIMA BW’UMUGENZUZI USURA AMATORERO YO MU CYARO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni mu buhe buryo abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo, bagaragaza ko bakunda abagize itorero basuye?

  • Ese hari igihe umugenzuzi usura amatorero n’umugore we bigeze gusura itorero ryanyu, bikakugirira akamaro?

  • Wakora iki ngo nawe ubatere inkunga?