UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Nehemiya yifuzaga gukorera abandi aho kuba ari bo bamukorera
Nehemiya ntiyakoreshaga ububasha yari afite kugira ngo yishakire inyungu ze (Nh 5:14, 15, 17, 18; w02 1/11 27 par. 3)
Nehemiya ntiyayoboraga gusa imirimo yo gusana inkuta, ahubwo na we yafatanyaga n’abandi muri iyo mirimo (Nh 5:16; w16.09 6 par. 16)
Nehemiya yasabye Yehova ngo ajye yibuka ibyo yakoze (Nh 5:19; w00 1/2 32)
Nubwo Nehemiya yari guverineri, ntiyari yiteze ko abantu bamufata mu buryo bwihariye. Yabereye urugero rwiza abavandimwe bafite inshingano mu itorero.
IBAZE UTI: “Ese nshishikazwa no kumenya icyo nakora ngo mfashe abandi aho gushishikazwa cyane n’ibyo bashobora kunkorera?”